Ibyo Wamenya Ku Ndwara Ya Fièvre Jaune/Yellow Fever

Fièvre Jaune/Yellow Fever ni iki?
Indwara ya Fièvre Jaune/Yellow Fever cyangwa Yellow Fever ni indwara ikwirakwizwa n’imibu yo mu bwoko bwa Aedes.  Iyi ndwara iheruka kugaragara mu Rwanda mu mwaka wa 1950.


Indwara ya Fièvre Jaune/Yellow Fever yandura ite?
Udukoko dutera iyi ndwara dukwirakwizwa n’imibu. Iyo imibu yo mu bwoko bwa Aedes irumye umuntu urwaye cyangwa inyamaswa ifite udukoko dutera iyi ndwara ivoma utwo dukoko hanyuma uwo mubu ukaba ushobora kwanduza abantu batarwaye mu gihe ubarumye.


Ni ibihe bimenyetso mpuruza by’indwara ya Jaune/Yellow Fever?
Ibimenyetso by’iyi ndwara bitangira kugaragara hagati y’iminsi 3 – 6 nyuma yo kurumwa n’umubu ufite udukoko dutera iyi ndwara. Ibyo bimenyetso birimo:
•    kugira umuriro ungana cyangwa uri hejuru ya dogere 38,5
•    gusesa urumeza
•    kubabara umutwe no mu ngingo
•    kugira amaso y’umuhondo


Iyo iyi ndwara itavuwe hakiri kare haza ibimenyetso birushijeho kugira ubukana nko:
•    kuva amaraso ahari umwenge hose ku mubiri
•    kuruka ndetse no kugwa igihumura (kugwa muri koma)


Ese iyi ndwara ya Fièvre Jaune/Yellow Fever irica?
Iyi ndwara yica 80% by’abarwayi bativuje hakiri kare
Wakora iki kugira ngo wirinde Indwara ya Fièvre Jaune/Yellow Fever?


Kwirinda iyi ndwara birashoboka. Ibi ni bimwe mu byo wakora:
•    Kwirinda imibu ikwirakwiza udukoko tuyitera. Iyi mibu yirindwa hakorwa isuku, hasibwa ibinogo n’ibindi bintu byose bishobora kurekamo amazi hafi y’ingo kuko ari ho iyo mibu yororokera
•    Gufata urukingo rwa Fièvre Jaune/Yellow Fever

Ni hehe wabona urukingo rwa Fièvre Jaune/Yellow Fever?
Urukingo rwa Fièvre Jaune/Yellow Fever ruboneka ku ishami rya RBC rikorera i Gikondo-MAGERWA hafi y’ahabera imurikagurisha mpuzamahanga (Expo Ground).
•    Urukingo rutangwa kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu mu masaha y’akazi (07:00 – 17:00)
•    Igiciro cy’urukingo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bitanu (15.000 FRW) yishyurwa hamaze gukorwa imenyekanisha ku rubuga Irembo
•    Urukingo rwa Fièvre Jaune/Yellow Fever rutangwa inshuro imwe gusa kandi ntirusaba doze ishimangira
•    Iyo umuntu amaze gukingirwa ahabwa ikarita y’ikingira


Ese abantu bakingiwe Fièvre Jaune/Yellow Fever ariko ikarita y’ikingira yerekana ko bagomba gufata urundi rukingo nyuma y’igihe runaka bigenda gute?

Umuntu ufite ikarita yerekana ko agomba gufata urukingo rushimangira nyuma y’igihe runaka, agana ishami rya RBC rikorera i Gikondo-MAGERWA hafi y’ahabera imurikagurisha mpuzamahanga (Expo Ground) bakamutereraho kashe nshya.


Ni iki gisabwa abafite gahunda yo kugirira ingendo hanze y’u Rwanda?
Abantu bafite ingendo hanze y’igihugu barasabwa :
•    Kwikingiza iminsi 10 mbere y’urugendo igihe bagiye mu biguhu birangwamo iyi ndwara cyangwa bisaba ko umuntu aba yafashe urukingo
•    By’umwihariko kwirinda kujya mu duce indwara ya Fièvre Jaune/Yellow Fever yagaragayemo
•    Kwirinda kurumwa n’imibu iryana cyane cyane mu gitondo na nimugoroba
Ni iki gisabwa abafite gahunda yo kugirira ingendo mu Rwanda?
•    Icyemezo cy’uko umuntu yakingiwe ntigisabwa igihe umuntu atavuye mu bihugu birangwamo iyi ndwara ya Fièvre Jaune/Yellow Fever
•    Icyemezo cy’uko umuntu yakingiwe kirasabwa igihe umuntu avuye mu bihugu birangwamo iyi ndwara ya Fièvre Jaune/Yellow Fever


Iyo umuntu avuye cyangwa yasuye igihugu kirangwamo iyi ndwara mu gihe cy’amasaha 24 abanziriza urugendo ariko akaba adafite ibimenyetso by’iyi ndwara, asabwa:
•    Icyemezo cy’uko yafashe urukingo rwa Fièvre Jaune/Yellow Fever
•    Guha amakuru inzego z’ubuzima igihe abonye bimwe mu bimenyetso bya Fièvre Jaune/Yellow Fever

mu gihe cy’iminsi 6. Ibi yabikora agannye ivuriro rimwegereye cyangwa agahamagara umurongo wa telefone utishyuzwa 114.


Iyo umuntu avuye cyangwa yasuye igihugu kirangwamo iyi ndwara mu gihe cy’amasaha 24 abanziriza urugendo ariko akaba afite ibimenyetso by’iyi ndwara harimo umuriro ungana cyangwa uri hejuru ya dogere 38,5, asabwa:
•    Kwemera kujya mu kato no gukorerwa ibindi bizamini byimbitse


Iyo umuntu utarafashe urukingo rwa Fièvre Jaune/Yellow Fever avuye cyangwa yasuye igihugu kirangwamo iyi ndwara mu gihe cy’amasaha 24 abanziriza urugendo ariko akaba adafite ibimenyetso by’iyi ndwara, asabwa:
•    Gufata urukingo akigera ku butaka bw’u Rwanda
•    Kujya mu kato k’iminsi 10


Iyo umuntu yafashe urukingo rwa Fièvre Jaune/Yellow Fever ariko akagera mu Rwanda mbere y’uko iminsi 10 ishira afashe urukingo, asabwa:
•    Kujya mu kato k’iminsi 10
Icyitonderwa:
•    Umuntu utemera gukurikiza amabwiriza yo kwirinda iyi ndwara ntiyemererwa kwinjira mu Rwanda
•    Ikiguzi kijyanjye no gushyirwa mu kato ndetse no gukingirwa cyishyurwa n’umuntu wahawe iyi serivisi

Ni ibihe bihugu birangwamo iyi ndwara?
Uru rutonde rw’ibihugu birangwamo iyi ndwara ruhora ruhinduka. Turagukangurira kujya urureba mbere y’uko ujya hanze y’u Rwanda cyangwa se utegura urugendo ruza mu Rwanda.
Angola, Benin, Burkina Faso, Burundi, Cameroon, Central African Republic, Chad, Côte d’Ivoire, Democratic Republic of the Congo, Equatorial Guinea, Ethiopia, Gabon, The Gambia, Ghana, Guinea, Guinea-Bissau, Kenya, Liberia, Mali, Mauritania, Niger, Nigeria, Senegal, Sierra Leone, South Sudan, Sudan, Togo, Uganda, Argentina, Bolivia, Brazil, Colombia, Ecuador, French Guiana, Guyana, Panama, Paraguay, Peru, Suriname, Trinidad and Tobago, Venezuela

Cialis İzmir ceza avukatı İzmir araç kaplama