Incamake ya COVID-19!

Amakuru agezweho ku wa 11 Werurwe 2020, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangaje ko Koronavirusi ari icyorezo cy’isi yose

Koronavirusi iri mu muryango mugari wa za virusi zitera indwara zitandukanye harimo indwara zoroheje nk’ibicurane n’izikomeye nk’iz’ubuhumekero zikomeye bita (MERS-CoV), n’iz’ubuhumekero zikakaye nka (SARS-CoV). Ku itariki ya 7 Mutarama 2020, ubwoko bushya bwa virusi bwari butaragaragara mu bantu bwabonetse mu Bushinwa, bukaba buzwi ku izina rya Koronavirusi; zikaba zibarizwa mu muryango wa virusi zitera ibicurane, SRAS na MERS. Ku ikubitiro iyo virusi yagaragaye mu isoko ry’inyama n’amafi riherereye mu mujyi wa Wuhan, mu Ntara ya Hubei mu Bushinwa. Iyo virusi ihita ifata izina rya 2019-nCoV cyangwa Koronavirusi nshya.

Iyo virusi umuntu ashobora kuyanduzwa n’undi muntu cyangwa inyamaswa, n’amoko y’inyamaswa afite aho ahuriye nk’ingamiya, inyamaswa z’inyamabere, injangwe n’uducurama. Ubushakashatsi bwagaragaje ko inyamaswa zanduza abantu koronavirusi hanyuma na bo bakayanduza abandi nkuko bigenda kuri MERS-CoV na SARS-CoV.

Ku wa 30 Mutarama 2020, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangaje ko Koronavirusi nshya ari icyorezo cy’isi yose gisaba ubutabazi bwihuse. Ku wa 11 Gashyantare 2020, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryahaye icyo cyorezo izina rya COVID-2019.

COVID-19 yandura iyo umuntu ahuye n’umwuka urimo udutembabuzi duturutse mu mazuru cyangwa mu kanwa by’umuntu wayanduye iyo yitsamuye cyangwa akoroye. Utwo dutembabuzi tw’umuntu wayanduye dushobora kugwa ku kintu cyangwa ahantu hanyuma abandi bakora kuri ibyo bintu cyangwa aho hantu, nyuma yaho bagakora mu maso, ku izuru cyangwa ku munwa bahita bandura COVID-19.

Ni ngombwa ko intera iri hagati y’umuntu muzima n’umurwayi iba ari m 1 kuko ashobora kwandura COVID-19 igihe yakiriye amatembabuzi avuye ku muntu wanduye iyo akoroye cyangwa yitsamuye.

Ibimenyetso bya COVID-19 harimo guhinda umuriro, gukorora, kugira umunaniro ukabije ndetse n’ibindi bimenyetso birimo kubabara mu muhogo, kugira ibicurane no kurwara umusonga. Ushobora kwandura iyo ndwara ariko ntugaragaze ibimenyetso. Abantu bakuze n’abandi bafite uburwayi bwa karande nk’ubw’umutima, diyabete n’umuvuduko w’amaraso iyo bayirwaye irabazahaza.

Indwara ya COVID-19 imaze kugaragara ku migabane itandatu y’isi. Kugeza uyu munsi mu Rwanda hamaze kugaragamo icyorezo cya Koronavirusi. U Rwanda rukomeje kwita ku barwayi bayanduye no gushishikariza abanyarwanda n’abaturarwanda gukomeza ingamba zo kucyirinda.

Kugira ngo wirinde Koronavirusi ugomba kwita kuri ibi bikurikira:

  • Gukaraba intoki: Karaba intoki n’amazi meza n’isabuni nibura mu gihe cy’amasegonda 20 cyangwa ukoreshe arukoro yagenewe gusukura intoki, ihanaguze isume isukuye cyangwa wumishe ibiganza byawe.
  • Irinde kwegera umuntu ufite kimwe mu bimenyetso: Ugomba guhagarara ku ntera ya metero 1 uvuye ku muntu ugaragaza ibimenyetso. Niba urwaye ugomba kuguma mu rugo ukirinda kwegera abandi.
  • Niba ukorora cyangwa witsamura: Ipfuke ku munwa no ku mazuru ukoresheje ikizigira inkokora/ urutugu cyangwa agatambaro, nurangiza ukakajugunye ahantu habugenewe.