Kwemerera abaganga bahembwa na leta gukorera ahantu harenze hamwe no mu buryo burenze bumwe aho basanzwe bakorera nk’inzira yo kurushaho kunoza serivisi z’ubuvuzi mu mavuriro ya Leta.


Kigali, 29 Ugushyingo 2020 — Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi zihabwa abagana amavuriro ya Leta no guha ayo mavuriro ubushobozi bwo gukomeza gukoresha abaganga n’abaganga b’amenyo bafite ubumenyi bukenewe ku isoko, Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho amabwiriza yemerera abaganga n’abaganga b’amenyo gukorera mu mavuriro arenze rimwe no gukora mu buryo burenze bumwe aho basanzwe bakorera aribyo bizwi nka Dual Clinical Practice mu rurimi rw’icyongereza.

Aya mabwiriza yemerera abaganga gukomeza gukorera mu mavuriro basanzwe bakoreramo nyuma y’amasaha asanzwe y’akazi ariko serivisi batanze muri icyo gihe zikishyuzwa ku giciro kingana n’icyo mu mavuriro yigenga biri ku rwego rumwe. Aya mabwiriza kandi yemerera abaganga n’abaganga b’amenyo gukorera mu rindi vuriro ritari irya Leta mu gihe cyabo cy’ikiruhuko cyangwa mu minsi ya week-end.  

Dr. NGAMIJE M. Daniel, Minisitiri w’Ubuzima yagize ati “Kwemerera abaganga gukora muri ubu buryo bifitiye akamaro urwego rw’ubuzima mu Rwanda kuko bizafasha amavuriro ya Leta gukomeza gukoresha abaganga bafite ubumenyi kandi bakorana umurava bityo n’abayagana bakarushaho  guhabwa serivisi nziza.”  

Hashyizweho imirongo ngenderwaho muri iyi mikorere izatuma imirimo abaganga bakora itaba myinshi ngo irenge urugero bityo n’ireme rya serivisi basabwa gutanga rigatakara. Ku bw’izo mpamvu abaganga n’abaganga b’amenyo bazajya bakorera muri ubu buryo mu mavuriro basanzwe bakoreramo hahinduke gusa ibiciro bya serivisi batanga mu gihe amasaha asanzwe y’akazi azajya aba arangiye. Icyakora bazajya bemererwa kuba bajya gutanga serivisi mu ivuriro ryigenga rimwe mu minsi yabo y’ikiruhuko cyangwa mu minsi ya week-end. Mu gihe bibaye ngombwa ko umuganga atanga serivisi mu mavuriro ya Leta arenze rimwe, ubwo burenganzira budasanzwe azajya abuhabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Kugirango kandi serivisi zitangwa zikomeze kuba nziza ku bagana amavuriro, abaganga bazajya bemererwa kwakira nyuma y’amasaha asanzwe y’akazi abarwayi batarenga 50% by’abo bakiriye mu masaha yagenwe y’akazi.

Minisiteri y’Ubuzima niyo izajya iha amavuriro ya Leta uburenganzira bwo gutangiza iyi mikorere ndetse ikanemerera abaganga babisabye. Amavuriro yifuza gutangiza ubu buryo akaba azasabwa gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura imibare y’abarwayi abaganga bakira, ibibakorerwa ndetse n’inyungu zabonetse. Nihashira amezi atandatu iyi mikorere mishya itangite, Minisiteri y’Ubuzima  izakora igenzura kugira ngo hagire ibinozwa hashingiwe ku byavuye muri iryo genzura.
Iyi mikorere mishya izatangira gushyirwa mubikorwa nyuma y’amazi abiri Minisitiri w’uwubuzima ahyize umukono ku mabwiriza agenga iyomikorere. 

   
– IHEREZO –


Ku bindi bisobanuro mwahamagara:


Malick Kayumba, Head of Rwanda Health Communication Centre, Tel: +250 788 350 035. Email: malick.kayumba@rbc.gov.rw

Julien M. Niyingabira, Director of Media Relations, Rwanda Health Communication Centre, Tel: +250788606072, Email: julien.niyingabira@rbc.gov.rw   

 

Initiates file downloadSoma itangazo muri PDF

Cialis İzmir ceza avukatı İzmir araç kaplama