Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) Cyavumbuye Ubwoko Bushya bw’Udukoko dutera Indwara y’Igituntu


Kigali, 09 Kamena 2020 – Ubushakashatsi buri gukorerwa muri RBC bwagaragaje ubundi bwoko bw’agakoko katari kazwi gatera indwara y’igituntu. Ubu bwoko buboneka mu karere k’ibiyaga bigaribukaba ari bwo bwabayeho mbere y’ubundi burindwi bwari busanzwe bwaragaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye. Kugeza uyu munsi ubu bwoko bw’agakoko gatera igituntu burasobanura byimbitse uburyo udukoko dutera iyi ndwara twabashije kwinjira mu muntu, kumutera uburwayi no gukwirakwira mu isi.

Ubu bushakashatsi buyobowe na Jean-Claude Semuto NGABONZIZA bwashyizwe hanze n’ikinyamakuru gikomeye cy’ubushakashatsi kitwa Nature Communications cyasohotse none ku wa 09 Kamena 2020. Ubu bushakashatsi bushyizwe hanze nyuma y’ubundi bwakozwe ku kibazo cyo kwibeshya ku bipimo bigaragaza ubudahangarwa bw’agakoko gatera igituntu bwakozwe na RBC nabwo bwaraye busohotse muri The Lancet Microbes kimwe mu binyamakuru bikomeye mu bushakashatsi bujyanye n’ubuvuzi.

Igituntu ni imwe mu ndwara zibasiye muntu kera kurusha izindi. Ubushakashatsi bwabanje kugaragaza amoko 6 y’udukoko dutera iyi ndwara ariko mu myaka 5 ishize hagaragaye ubwoko bwa 7 buvumbuwe mu gihugu cya Ethiopia.

N’ubwo ubu bwoko bwa 8 buvumbuwe mu Rwanda na Uganda, ubushakashatsi buremeza ko ari bwo bwabayeho kera kurenza ubundi bwose bwagiye buvumburwa bityo bukaba bubumbatiye inzira izatuma hagaragazwa uburyo iyi ndwara yabashije kwibasira umuntu ivuye mu rusobe rw’ibindi binyabuzima bityo igakwirakwira mu isi  kuva mu binjyejana byinshi bishize. Ibi bikazateza imbere ingamba zo kuyirwanya, kuyikingira ndetse no kuyivura.  

Igitangaje ni uko  ubu bwoko bw’agakoko bwavumbuwe bwasanganywe ubudahangarwa ku miti isanzwe yifashishwa mu kuvura igituntu nka Rifampicine na Isoniazid, gusa biragaragara ko ababurwara ari bake cyane ugereranyije n’abarwara igituntu gitewe n’andi moko y’udukoko tugitera. Abarwayi bafite igituntu cyatewe n’utu dukoko kandi bagaragaye gusa mu karere k’ibiyaga bigari (mu Rwanda no mu Bugande).

Jean-Claude Semuto NGABONZIZA, niwe mushakashatsi wayoboye ubu bushakashatsi, akaba ari umukozi wa RBC usanzwe akora ubushakashatsi kuri iyi ndwara. Ari gukorera kandi impamyabumenyi y’ikirenga, PhD mu kigo cy’ubushakashatsi Institute of Tropical Medicine, Antwerp, Belgium.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye hagati ya RBC, Ikigo cy’Ubushakashatsi cya Institute of Tropical Medecine mu Bubiligi, Kaminuza ya Bradford mu Bwongereza, Ikigo cy’ubushakashatsi cya Tropical and Public Health Intitute mu Busuwisi ndetse n’Ikigo cya Centre National de Recherche Scientifique, mu Bufaransa.
– END –

Ku bindi bisobanuro mwabaza:

1.     Jean Claude Semuto Ngabonziza
Researcher at the Rwanda Biomedical Centre
At  jclaude.ngabonziza@rbc.gov.rw


2.     Mr Julien Mahoro Niyingabira,
    Director of Media Relations Unit at RBC
    At julien.niyingabira@rbc.gov.rw

 

Soma iyi nkuru Hano

Cialis İzmir ceza avukatı İzmir araç kaplama