Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) Hamwe na Institute of Tropical Medicine (ITM) Mu Busahakashatsi Bugamije Kunoza Imivurire y’Igituntu.


Kigali, 09 Kamena 2020 – Ikinyamakuru cy’ubushakashatsi, The Lancet Microbes, cyaraye gishyize hanze ubushakashatsi bwakozwe na RBC ku bufatanye na ITM yo mu gihugu cy’Ububiligi ku kibazo cy’ibizamini byafatwaga abarwayi b’igituntu bikagaragaza ko badashobora kuvurwa n’umuti usanzwe ukoreshwa witwa Rifampicin, bigatuma bavuzwa indi miti y’igihe kirekire, ihenze kandi inafite ingaruka nyinshi ku buzima. Ubu bushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko ikoranabuhanga rya Laboratwari rikoreshwa ahenshi rifite ikibazo cyo kugaragaza abantu bamwe na bamwe nk’aho bafite udukoko dufite ubudahangarwa kuri uyu muti kandi atari ko bimeze. 

Mu gihe abantu benshi bakomeza gupimwa, haba kwa muganga cyangwa se binyuze mu bikorwa byo gupima abantu benshi babasanze aho batuye cyangwa bakorera, ubushakashatsi bwagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’abasanganywe udukoko dufite ubudahangarwa ku muti wa Rifampicine mu by’ukuri bashoboraga kuba baravuwe n’uwo muti kuko udukoko bari bafite nta budahangarwa kuri uwo muti twari dufite.  Ibi byatumye bavuzwa ubundi bwoko bw’imiti buhenze, bushegesha umubiri kurusha Rifampicine kandi bugatinda gutanga umusaruro. Ikibazo cy’uko ibizamini bigaragaza ko udukoko twakoze ubudahangarwa ku muti wa Rifampicine gikunda kugaragara mu gihe abarwayi baba bagifite umubare muto w’udukoko mu gikororwa bityo imashini za Laboratwari zikaba zatanga ibisubizo bitari byo.  

Hashingiwe ku byavuye muri ubu bushakashatsi, Gahunda y’igihugu yo kurwanya indwara y’igituntu ubu yamaze guhindura uburyo bwo gusuzuma no gupima ibizamini, ibi bikaba bituma abarwayi b’igituntu bahabwa ubuvuzi bukwiye kandi bugendanye n’imiterere y’uburwayi bafite.

Jean Claude Semuto NGABONZIZA wagize uruhare rw’ibanze muri ubu bushakashatsi akaba umukozi wa RBC yagize ati: “Turizera ko abo dusangiye umwuga w’ubuvuzi mu bindi bihugu bazifashisha ubu bushakashatsi nabo bakagenzura niba koko ibizamini byagaragaje amakuru y’ukuri ku bigendanye n’ubudahangarwa ku muti wa Rifampicine mu barwayi b’igituntu.” Ibi akaba abitangaza mu gihe iryo koranabuhanga rya Laboratwari rikoreshwa ahenshi kw’isi ndetse no mu bihugu byo mu karere.

Kuba ubushakashatsi bwaragaragaje iki kibazo byatumye nta murwayi w’igituntu uzakomeza guhabwa imiti itajyanye n’uburwayi afite, kandi abafite ikibazoo cy’ubudahangarwa nabo bitabweho hakiri kare bibongerere amahirwe yo gukira.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yagize ati: “Ubu bushakashatsi bwateje intambwe ikomeye mu bijyanye no kuvura abarwayi b’igituntu cy’igikatu mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. RBC ishyigikiye kandi ishyize imbere cyane gukora ubushakashatsi bugamije kunoza ubuvuzi ndetse n’ubuzima rusange bw’abanyarwanda. Bityo rero tukaba dutewe ishema n’ubu bushakashatsi ndeste n’icyo bwagezeho.”  

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 (03/01/2020) Gahunda y’Igihugu yo Kurwanya Igituntu yagendeye kuri ubu bushakashatsi ihindura uburyo bwo gusuzuma igituntu cy’Igikatu. Uyu munsi, umurwayi wese ugaragaje ubudahangarwa ku muti wa Rifampicine akorerwa ibindi bizamini bya Laboratwari byemeza koko niba uyu muti ukomeza gukoreshwa hanyuma indi miti igakoreshwa gusa iyo bibaye ngombwa.  

________________________________________


Jean-Claude Semuto NGABONZIZA, niwe mushakashatsi w’ibanze wavumbuye ikibazo cyo kwibeshya ku buryo bapima (testing technology) ubudahangarwa bw’agakoko gatera igituntu. Ni umukozi wa RBC usanzwe akora ubushakashatsi kuri iyi ndwara. Ari gukorera kandi impamyabumenyi y’ikirenga, PhD mu Kigo cy’Ubushakashatsi cya Institute of Tropical Medicine, Antwerp, Belgium.

Igituntu kiri mu ndwara zabayeho kera ku isi kurusha izindi, kikaba kandi imwe mu ndwara yibasira ubuzima bwa benshi ku isi kuko buri mwaka gihitana abagera kuri miliyoni 1.5. N’ubwo hagaragara ubwoko bw’iyi ndwara bufite ubudahangarwa ku muti wa Rifampicine wa mbere ukomeye ukoreshwa mu kuvura iyi ndwara, abandura ubu bwoko bw’igituntu baracyari bake.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, gishyira mu bikorwa gahunda na politiki z’Ubuzima mu gihugu. Gifite inshingano zo gusigasira ubuzima bw’abanyagihugu kigendeye ku bushakashatsi.

– END –

For more information, please contact:

1.     Jean Claude Semuto Ngabonziza
Researcher at the Rwanda Biomedical Centre
At  jclaude.ngabonziza@rbc.gov.rw
Cell: +250788740490

2.     Mr Julien Mahoro Niyingabira,
    Director of Media Relations Unit at RBC
    At julien.niyingabira@rbc.gov.rw
    Cell: +250 788 606 072

fungura hano

Cialis İzmir ceza avukatı İzmir araç kaplama