Gukingira Covid-19 birakomeje mu gihe u Rwanda rumaze kurenza miliyoni y’abakingiwe.


Kigali, 22 Kanama 2021 – U Rwanda ruzatangira icyiciro cya gatatu cyo gukingira Covid-19 mu buryo bwagutse ku wa mbere tariki ya 23 Kanama 2021. Hazakingirwa abantu bafite guhera ku myaka 18 kuzamura mu Mujyi wa Kigali.

Iki cyiciro gishya cyo gutanga urukingo mu buryo bwagutse gitangijwe mu gihe u Rwanda rumaze kurenza miliyoni y’abantu bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19.  Ibi bizatuma abafite imyaka 18 no hejuru yayo barenga 90% bakingirwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu Mujyi wa Kigali.

Hateguwe site 37 zo gukingiriraho ziri ahanini ku biro by’imirenge yo mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Hazakomeza kandi gahunda yo gukingirira mu rugo abafite imbogamizi zituma batagera ahasanzwe hakingirwa nk’abageze mu zabukuru bafite intege nke, abagore bakuriwe, abafite ubumuga n’abandi.

Abantu babonye dose yabo ya mbere y’urukingo muri uku kwezi, bo bazasubira ku bigo nderabuzima nyuma y’iminsi yagenwe kugira ngo bahabwe dose ya kabiri.

Hafi icya kabiri cy’umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’igihugu cyose gituruka mu Mujyi wa Kigali. Nyamara muri Kigali hakomeje kugaragara umubare uri hejuru w’ubwandu bushya ndetse imaze kujya muri guma mu rugo inshuro eshatu kuva icyorezo cyatangira mu kwezi kwa Werurwe 2020.

U Rwanda rufite gahunda yo kuba rwakingiye nibura 30% by’abarutuye mu mpera z’uyu mwaka wa 2021 bityo rukaba rukomeje  gushyira imbaraga mu kubona inkingo zihagije binyuze mu kuzigura, ndetse n’ubundi buryo bwose bwatuma abaturarwanda benshi bashoboka babona inkingo.

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abaturarwanda ku bufatanye n’ubwitabire mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 inashimira abafatanyabikorwa bayo bafatanyije mu kurwanya iki cyorezo binyuze mu guhuza imbaraga n’ubushobozi.

Cialis İzmir ceza avukatı İzmir araç kaplama