UBURYO UMUJYANAMA W’UBUZIMA
YAKORESHA MU KUGENZURA, KURINDA NO GUKUMIRA INDWARA ITERWA NA VIRUSI YA MARBURG MU MUDUGUDU
Year of Publication: 2024
Marburg ni indwara iterwa na virusi ya Marburg. Yagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Marburg mu gihugu cy’ Ubudage mu mwaka wa 1967. Indwara ya Marburg, irandura ndetse ikanica cyane ku buryo ishobora kwica hagati ya 24% – 90% by’abayirwaye. Iyi ndwara iyo itahuwe ikanavurwa kare byongerera umurwayi amahirwe yo gukira.