Ubutumwa bugenewe abaganga n'abaforomo

Ubu butumwa bugenewe abaganga n’abaforomo kugira ngo abafashe kumenya abafite ibimenyetso by’indwara ya COVID-19. Aya makuru azafasha by’umwihariko kuri site aho bapimiraho abinjira ku bibuga by’indege cyane cyane abashobora kuba baranyuze mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo.

Kubera ko nta muti wihariye uvura iyi ndwara, ni ngombwa ko umuntu urigukurikiranwa kwa muganga ahabwa ubufasha bwo kwitabwaho no kuvurwa.

Abaganga n’abaforomo bagomba kumenya ibijyanye n’ingendo abarwayi bose bafite ibimenyetso by’umuriro, gukorora no guhumeka nabi bakoze ahantu hatandukanye . Uko COVID-19 iteye ni uko ishobora kugira ibimenyetso bimeze nk’iby’indwara z’ubuhumekero zikomeye kugera ku zikaze nk’umusonga ndetse hari aho bigera umurwayi akabura umwuka. Mugomba kumenyera gutahura ibimenyetso kugira ngo murebe urwego umurwayi agezeho. Bagomba gupima umurwayi bashingiye ku bimenyetso agaragaza n’ingendo aherukamo. Muri rusange ibimenyetso bya COVID-19 bigaragara vuba kuva ku minsi 2 kugera kuri 14 ahuye n’uwanduye iyo ndwara.

Abaganga n’abaforomo bagomba guhita bashyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kurwanya COVID-19 iyo bakiriye umurwayi ukekwaho iyo ndwara.

Ku bindi bisobanuro wasura urubuga rw’Ikigo cy’Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara ( CDC): www.cdc.gov/coronavirus/2019-ncov/hcp/hcp-personnel-checklist.html